Munanguzi wa Runihurambogo :

Rutebukanimbunda imbere y'abasore,
Rwa Mudasumbwa ntasumbwa,
Inkaka ntahindagara habyutse imbogo,
Imbirizi yazimaze mu ruzi,
Iyo yagambiriye umuhigo.

Ahiga mu museke,
Amasasu akayasobanura,
Ari Munanguzi wa Runihurambogo,
Impara ziramurahira,
Iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera.

Yiciye Kibingo cya Rukayire,
Yicira Kigarama cy'Intaganzwa,
Yicira Mwiri na Rumuri,
Muri Nyakare kwa Rwisumbura,
Yishe Musumba wa Ruguru.

Na Maburane ya Giseke,
Rwishiki rwa Matunguru,
Igitondo gitangaje,
Yatanze abandi kwirahira,
Uwamuhigaga urugero ati :

«Nimuze duhige Rugege
Rugerero aberetse ibigeni
Arasa imigereka
Bagerura imihigo»
Rugerero rwa Buruhukira

Yahiganye n'abarekezi
Yica urukeza rw'ingwe
Ingurube zihunga imigano
Yayiganduje abahutu
Ku Rutabo rwa Jenda

Ijoro ritahanye umwijima
Yambara amatabaza.
Ingwe iteye ubwoba
Abatindi bo mu Mutende
Atanga abandi guhurura

Ntiyahumbira nk'abanyabwoba
Ayirasa izuru izuba rijya kurenga
Abazungu bamukora mu ntoki
Ko abakijije intambara y'ijoro!